Depite Rwabuhihi atanga ikiganiro
Kuri wa 04/08/2012 Depite Rwabuhihi Ezekias,umwe mu bahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi yagiriye urugendo mu Karere ka Karongi aho yagiranye inama n’intumwa z’abanyamuryango bo muri ako Karere.
Mu kiganiro yabagejejeho kibanze iahanini ku gutinzwa kw’inkunga u Rwanda rwahabwaga na bimwe mu bihugu by’amahanga bitwaza ko ngo Leta y’u Rwanda ishyigikiye abarwanyi b’umutwe wa M23 nk’uko bitangazwa n’ingirwaraporo y’umuryango w’abibumbye.
Muri iki kiganiro Depite Rwabuhihi Ezekias yagaragaje ko u Rwanda rudakwiye gufatwa n’abarutera inkunga uko bashatse bakangisha guhagarika imfashanyo kubera impamvu zidafite aho zishingiye.
Yakomeje agira ati “dukwiye gukora tutikoresheje kugira ngo tuzagere igihe tudakenera izi imfashanyo, kugira ngo tubigereho biradusaba guhitamo neza no kumenya aho dushyira imbaraga kurusha ahandi”.
Rwabuhihi usanzwe ukuriye itsinda rishinzwe tekiniki mu muryango FPR-Inkotanyi muri Karongi yavuze ko kuba amahanga akangisha u Rwanda guhagarika imfashanyo kuko bazi ko ikenewe bitabahesha uburenganzira bwo kugaraguza u Rwanda agati. Kubwe ngo abona umuryango FPR Inkotanyi ufite akazi gakomeye ko gufatanya n’abanyagihugu bakereka amahanga ko u Rwanda rutarambirije ku mfashanyo.
Nyuma y’iki kiganiro iyi nama yakomeje yiga ku ngingo eshatu zirimo gusuzuma ibyagezweho n’Akarere ka Karongi mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2011-2012 n’ibyo gateganya gukora mu mwaka wa 2012-2013. Banaganiriye ku myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse.
Nyuma yo kugaragarizwa ibikorwa bigaragara kandi bifatika Akarere ka Karongi kamaze kugeraho mu gihe gito binyuze muri gahunda y’imihigo, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakomeje gahunda yo kujya mu mirenge itandukanye gusobanurira Abanyarwanda no kubahumuriza ko nta mpamvu yo kwiheba kubera ko amahanga yahagaritse inkunga.
Abaturage basobanuriwe ko ari igihe cyo kwicara bagahuriza hamwe imbaraga n’ibitekerezo kugira ngo u Rwanda rwigobotore ingoyi yo guhozwa ku nkeke ruryozwa ibibazo bya Congo rudafitemo uruhare. Imirenge itanu ni yo yahise isurwa ku ikubitiro kuwa gatandatu, indi umunani irakurikiraho kuri iki cyumweru.
