Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi aratangaza ko Abanyarwanda badakwiye kwemera abashaka kubatesha agaciro bitwaje inkunga babaha.
Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu nama yahuje Komite nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabereye I Kigali ku munsi w’ejo ubwo.
Ibi Perezida wa Repubulika yabivuze ubwo yatanganga ibisobanuro ku mavu n’amavuko y’ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Kongo n’uburyo ibihugu by’Uburayi n’Amerika bikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga abarwanyi b’umutwe wa M23 nyamara nta bimenyetso bifatika bagaragaza kugera naho bimwe muri ibyo bihugu bihagarika inkunga byageneraga u Rwanda byitwaje iyo mpamvu idafite ishingiro. Ibi bihugu bikavuga ko bizongera kurekura inkunga zabyo ari uku u Rwanda rugize imyitwarire myiza.
Umukuru w’Igihugu yagize ati ‘Imyitwarire myiza niukuvuga iki? Uyipima ute?’
Umukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi yakomeje asobanura ko gufata ibyemezo nk’ibi bishingiye ku bihuha ari ukwambura agaciro n’icyubahiro Abanyarwanda, ati ‘ibi Abanyarwanda ntibakwiye kubyemera’.
Umuryango w’Abibumbye niwo washyize ahagaragara raporo zivuga ko u Rwanda rufite uruhare mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo ntiwigera uha u Rwanda umwanya wo gutanga ibisobanuro kubyo ururega. N’ubwo ibisobanuro u Rwanda rwatanze ibisobanuro bifatika bigatesha agaciro iyo raporo, kuri Perezida Kagame we abona iyo raporo yari yameze gutera u Rwanda ubusembwa.
‘Uko tubona isi muri iki gihe, ni uko nta kuri tubona kandi ukuri ntiguhabwa umwanya, n’ubwo Abanyarwanda bagomba guharanira ukuru bihesha agaciro, bagomba kumenya no kumenya uko bitwara muri iyi isi itarangwa n’ukuri’.
Mu gihe umuryango RPF-Inkotanyi witegura kwizihiza yubile y’imyaka 25 umaze ushinzwe, Chairman Paul Kagame avuga ko umuryango ukiri mu ntangiriro ariko bitabujije ko hari byinshi byagezweho byo kwishimira n’ubwo iznira ikiri ndende.

