
Bakigera mu rwababyaye
Kuri uyu wa 27 Werurwe impunzi z’Abanyarwanda zigera kuri 167 nibwo zatahutse ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, izi mpunzi zashyikiye mu Karere ka rusizi mu nkambi ya Nyagatare. Izi mpunzi zavuye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Abatahutse bavuga ko impamvu zatumye bafata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda ari ukubera ko bari barambiwe ubuzima bwo kuba mu mashyamba n’intambara z’urudaca.
Umwe muri izi mpunzi Mariya daforoza avuga ko bari bari mu nkambi ya masisi nta mutekano bigeze bahagirira dore ko ngo hahoraga intambara ariko bizeye umutekano wabo nyuma yo kugera mu Rwanda kuko n’abatashye mbere bababwiye ko mu Rwanda ari amahoro masa.
Ikindi ngo ni uko abanyekongo bakomeje kubacyurira ko ari abanyamahanga,Renzaho Emmanuel nawe ari mu batahutse akaba akomoka I Kibungo yagize ati “Nishimiye gutahuka. Byambabazaga Abanyekongo bambwira ngo ndi Umunyarwanda bisobanuye ko ndi umunyamahanga iwabo. Ubu ubwo nageze iwacu ndumva ntuje nizeye ko ningera mu muryango ndibubone n’ibindi byiza.”
Umuyobozi w’inkambi yakira abatahuka ya Nyagatare iherereye mu karere ka Rusizi, Alfred Safi yahumurije abatahutse ababwira ko ubuzima bw’ishyamba babuvuyemo.
Ati: “Kugera mu Rwanda bivuze ko akababaro ko mu ishyamba mugiye kukibagirwa”
Nyuma yo guhambwa ibyangombwa nkenerwa bibafasha gutangira ubuzima, abatahutse bazerekeza mu turere bakomokamo.
