Igishushanyo mbonera cy’uko gare ya Karongi izaba iteye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko mu mujyi wa Karongi hagiye kubakwa ikigo abagenzi bategeramo imodoka (gare) kigezweho kiazaba gifite agaciro ka miliyari 4 na miliyoni 545 z’amafaranga y’u Rwanda ikazubakwa mu murenge wa Bwishyura.
Iki kigo kizaba cyubatse ku buso bwa metero kare 14.331, izaba igizwe n’ibice bine birimo ahagenewe guparika imodoka zitwara abagenzi bajya mu bihugu by’akarere, izijya hirya no hino mu gihugu, za minibus ndetse n’ahagenewe ama taxi voitures.
Hazubakwa kandi amazu y’ubucuruzi butandukanye ndetse izajya ikora amasaha 24.
Iyo gare izaba iri mu rwego mpuzamahanga kubera ko umujyi wa Kibuye mu minsi mike uzaba ihuriro ry’abantu benshi baturutse imihanda yose harimo n’abazajya bajya cgwangwa bava i Cyangugu.
Icyo gihe bizasaba ko Karongi igomba kuba ifite gare yujuje ibyangombwa mpuzamahanga kuko Karongi izaba ibaye ihuriro kandi akarere kanafite gahunda yo kugira Kibuye umujyi w’ubukerarugendo; nk’uko bitangazwa na Ir. Hanyurwimana Jean Damascene, umuyobozi w’Ibiro by’Ubutaka muri Karongi.
Abaturage batuye aho iyo gare izubakwa batangiye kwishyurwa ibikorwa byabo ndetse bamwe bamaze kwimuka. Imiryango 32 yamaze kwishyurwa amafaranga miliyoni 181 yose hamwe kuri miliyoni 234 zigomba gutangwa; nk’uko Hanyurwimana abisobanura.
Nta gihe gitangwa iyo gare izaba yarangije kubakwa kuko ingengo y’imari itazahita ibonekera rimwe. Akarere kabaye gatangiye gukoresha amake gafite kugirango haboneke aho bazaba baparitse za twegerane ziparika ahahoze hari gereza ya Kibuye harimo gushyirwa ubusitani rusange.
Akarere karacyashakisha abaterankunga. Kugeza ubu hamaze kuboneka umwe gusa (Kivu Watt) ariko icyizere ngo kirahari nk’uko byemezwa na Ir. Hanyurwimana Jean Bosco, unashimangira ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka akarere kateganyije agomba gukoreshwa muri uriya mushinga wo kubaka gare mu bikorwa by’ibanze nko kwimura abantu, gusiza ikibanza n’ibindi.

