Mu kanya hari “Umunsi Murikabikorwa” (Public Accountability Day) Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe amurikira Abanyarwanda/Abagenerwabikorwa ibyo Guverinoma yagezeho mu mezi atatu ashize,ibikomeje gukorwa ndetse n’ibiteganyijwe kuzakorwa mu mezi atatu ari imbere.Iki gikorwa kiraba mu kanya saa tatu muri salle ya Primature.
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe arakira ibitekerezo asubize n’ibibazo by’Abaturage n’abanyamakuru. Ibibazo kandi bishobora kunyuzwa kuri paji zacu za facebook: primaturerwanda na Twitter: @primaturerwanda, kuri sms wanditse ijambo Rwanda ugasiga akanya ukandika ubutumwa, ukabwohereza kuri 123. Birananyura live kuri RTV na radio Rwanda.

